Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu kuri Gicumbi FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa shampiyona, nyuma yo kuyitsinda igitego 4-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Gicumbi kuri uyu wa gatatu.
Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 4 yose, umukino waje gutangira amakipe yombi akinira umupira hagati cyane ubona ko asa narimo kwigana gusa ntibyatinze APR FC yatanze Gicumbi kwinjira mu mukino itangira kuyataka ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Gusa abasore ba Petrović bakomeje gushakisha igitego, ndetse biranayikundira ku munota 30 Djihad afungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Amran Nshimiyimana igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Igice cya kabiri, amakipe yombi nabwo yatangiye yigana umupira nabwo ukinirwa hagati cyane, gusa APR FC nabwo yongera gutanga Gicumbi FC kwinjira mu mukino, maze ku munota wa 61 kapiteni Mugiraneza abonera ikipe ye igirego cya kabiri yatsindishije umutwe kumupira wari utewe na Djihad kuri koroneri. APR FC yakomeje kwataka cyane binayiha kuguma mu mukino neza irushaho kotsa igitutu ikipe ya Gicumbi.
Ku munota wa 62, mutoza Pertović yakoze impinduka akuramo Nshuti Innocent asimburwa na Issa Bigirimana wanagezemo maze ku munota wa 67 atsinda igitego cya gatatu ku mupira mwiza yari ahawe na Muhadjili Hakizimana. APR FC ntiyanyuzwe nibyo bitego bitatu gusa, ahubwo yakomeje kwataka kugirango irebe ko yabona ikindi gitego maze ku munota wa 81, Bizimana Djihad ashyiramo agashinguracumu umukino urangira amanota atatu APR FC iyamanukanye i Kigali n’intsinzi y’ibitego 4-0.
APR FC ikaba yahise igaruka i Kigali uyu munsi bakaba baruhutse bazakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa gatanu bitegura umukino w’ikirarane wo kwishyira w’igikombe cy’Amahoro uzabahuza na Giticyinyoni FC kuri uyu wa gatandatu.