APR FC ibifashijwemo na Issa yakuye amanota atatu i Huye y’umunsi wa 23 wa shampiyona nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo ibitego 1-0.
APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu, APR yatanze Mukura kwinjira mu mukino maze itangira kuyotsa igitutu irayataka cyane ndetse banabona uburyo bwiza gusa Muhadjili ntibyamukundira kuboneza mu izamu. APR yakomeje guhererekanya neza yataka cyane maze biza kuyihira ku munota wa 19, Issa Bigirimana afungura amazamu ku mupira mwiza wari uzamukanywe na Iranzi maze bamyugariro ba Mukura bagerageza kuwumwaka Issa arahagoboka maze awishyirira mu rushundura iminota 45 y’igice cya mbere irangira Mukura itabashije kugombora icyo gitego ndetse na APR FC nayo itabonye ikindi gitego.
Igice cya kabiri, APR FC nkuko yatangiye igice cya mbere ni nako yinjiye mu mukino mbere ya Mukura nabwo itangira iyotsa igitutu iyataka cyane, gusa umutoza wa Mukura yahise akora impinduka yogera imbaraga hagati no mu busatirizi maze Mukura nayo yinjira mu mukino itangira noneho kwataka kuburyo bagiye babona uburyo bwiza cyane bwari kuba bwabahaye igitego ariko abasore ba Petrović babasha kwihagararaho, ibi byanatumye abatoza ba APR FC nabo bicara gato maze biga ku mpinduka bakora kugira ngo basubire mu mukino neza niko gukuramo Iranzi asimburwa na Savio.
Uyu mukino wari umukino mwiza ku mpande zombi kuko wari umukino ufunguye amakipe yombi yatakana gusa Mukura yaje kurushaho kotsa igitutu APR ku munota wa 81, ubwo kapiteni wa APR FC Mugiraneza yavaga mu kibuga nyuma yo kumukubita umutwe mu musaya maze arababara ahita asimburwa na Butera Andrew, maze Mukura muri icyo cyuho yegera APR mu gice cyayo cy’ikibuga maze barayataka cyane gusa APR ihagarara ku gitego cyayo maze iminota 90 irangira amanota atatu yegukanywe na APR FC uyu munsi ikaba iri butangire kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza na Amagaju aho uyu munsi bari bukore imyitozo 16H30 ku kibuga cya ferwafa.