E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yakoze imyitozo ya mbere yagaragayemo Sugira na Mirafa

Nyuma y’ibyumweru bitatu bari bamaze bari mu kiruhuko, APR FC yatangiye imyitozo kuri uyu munsi i Shyorongi ari naho APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

Imyitozo ya mbere ya APR FC yitabiriwe n’abakinnyi 16, barimo Sugira Ernest ndetse na Nizeyimana Mirafa ukina hagati wavuye muri Police fc. Mirafa yavuze ko yishimye cyane kuba ari mu ikipe ya APR FC, anavuga ko yakiriwe neza n’abagenzi basanzwe muri APR.

Ati: APR n’ikipe igira intego, intego zayo ni ibikombe, rero nanjye ndishimye cyane kuba ndi mu ikipe ifite intego, ngomba gukora cyane ndetse no gufatanya n’abagenzi banjye nsanze muri APR FC kugira ngo tugere ku ntego z’ikipe.

APR FC n’imwe mu makipe yabaye ane ya mbere mu gikombe cy’Amahoro umwaka ushize, byanatumye isoza umwaka w’imikino nyuma y’ukwezi shampiyona irangiye, bituma umutoza mukuru Petrović atanga ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu. APR ikaba izakomeza imyitozo ejo kuwa Gatatu 15H30 i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.