E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yakoze imyitozo ya mbere itegura umwaka wa 2020-21

Kuri iki Cyumweru Tariki 4 Ukwakira saa cyenda z’igicamunsi, ikipe y’ingabo z’igihugu yakoreye imyitozo ya mbere itegura umwaka wa 2020-21 ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 31, nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune cyangwa indi mpamvu yamubuza gukora, yagaragayemo kandi abakinnyi bashya batandatu bongewe mu ikipe yasoje umwaka ushize itwaye ibikombe bitatu harimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe.

Myugariro Mutsinzi Ange asohoka mu modoka ubwo yageraga ku kibuga cy’imyitozo
Rutahizamu Mugunga Yves yitegura gutangira imyitozo ya mbere itegura umwaka utaha wa shampiyona

Aba bakinnyi ni Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques watutse muri Petro Atlético de Luanda.

Iyi myiyozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil n’umwungiriza we Pablo Morchon, ikaba yibanze ku kongera ingufu ndetse no gukina umupira gake gake dore ko aba basore bawuherukaga mbere y’amezi arindwi muri Werurwe uyu mwaka icyorezo cya COVID-19 kitarahagarika ibikorwa bya siporo.

Rutahizamu Jacques Tuyisenge asesekara ku kibuga
Abakinnyi ndetse n’abakozi ba APR FC bose binjiraga ku kibuga babanzaga gupimwa ibimenyetso bya COVID-19, aha bari bageze kuri Ishimwe Annicet

Iyi myitozo ikaba yakozwe habanje kubahirizwa ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zashyizweho na Minisiteri ya siporo zigizwe no kwambara neza udupfukamunwa no gukaraba umuti wica virus ya COVID-19 mbere yo kwinjira mu kibuga.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-20, APR FC ikaba izahagarira u Rwanda muri CAF Champions league aho itegereje kumenya iyo izatombora mu Ugushyingo uyu mwaka ndetse ikaba inategereje ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda FERWAFA ko rishyira hanze ingengabihe y’umwaka utaha w’imikino.

Andi mafoto yaranze imyitozo:

Umunyezamu Ahishakiye Herithier yabanje gukaraba mbere yo kwinjira mu kibuga  
Na Jacques Tuyisenge yakarabye
Rutahizamu Danny Usengimana apimwa umuriro
Barangije bamwereka igipimo cy’umuriro afite
Na Nshuti Innocent byagenze uko
Nyuma nawe baramwereka
Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18 yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ikibuga cya Shyorongi cyari cyujujwemo ibikoresho by’imyitozo
Ni uku imyitozo yari ipanze
Abatoza bayobowe n’umukuru Mohammed Adil ubwo bakiraga rutahizamu Jacques Tuyisenge
Nsanzimfura Keddy ufasha abataha izamu ni mushya muri APR FC
Rutahizamu Yannick Bizimana akora imyitozo ye ya mbere muri APR FC
Niyonzima Olivier Seifu ku mupira
Bukuru Christopher yari yishimiye kugaruka nyuma y’amezi arindwi
Kapiteni wungirije Butera Andrew mu myitozo
Umunyezamu Ahishakiye Herithier mu myitozo
Bacishagamo bakiruka bayobowe n’umutoza wungirije Pablo Morchón
Abakinnyi bashya mu ikipe ni uku bahawe ikaze babanzirizwa na Ishimwe Jean Pierre
Bakurikirwa na Ndayishimiye Diuedonne ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo
Ruboneka Jean Bosco ukina afasha abasatira izamu
Rutahizamu Jacques Tuyisenge ni uku yakiriwe
Nyuma ya Tuyisenge, Mugunga Yves yasabye ko n’umutoza wungirije yakirwa mu bandi

Leave a Reply

Your email address will not be published.