APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma i Kigali mbere y’uko yerekeza i Huye ku munsi w’ejo aho izaba igiye gukina na Mukura VS umukino umukino w’ikirarane cy’umunsi wa makumyabiri na kabiri wa shampiyona Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatatu kuri stade Huye.
Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri, ku isaha ya saa tatu(09H00) nibwo ikipe ya APR FC izaba ihagurutse inaha mu mugi wa Kigali yerekeza mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. APR FC mbere y’uko igienda ikaba yakoreye imyitozo kuri stade ya Kicukiro uyu munsi ku isaha ya sa kumi.
Imyitozo y’uyu munsi, yakozwe n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, mu gihe abahamagawe mu ikipe y’igihugu nabo bahageze baganira n’umutoza gusa, ariko ntibagira imyitozo bakora kuko nibwo bari bakihagera, ariko bose uko abakinnyi umunani bakaba bari bujyane n’abandi i Huye mu gitondo.
APR FC niyo iyoboye shampiyona n’amanota 48 mu mikino 20 imaze gukinwa, ndetse ni nayo kipe iziganye ibitego byinshi kurusha izindi kipe kuko izigamye ibitego 23, ikarausha amanota 4 amakipe ayikurikiye.