Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga cya sitade Amahoro i Remera ikibuga k’ibyatsi dore ko ikibuga kizaberaho umukino wo kwishyura wa CAF Champions League nacyo ari ikibuga cy’ibyatsi.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikazanahakorera ku munsi w’ejo, tubibutse ko umukino ubanza ikipe ya APR FC yanganyije igitego kimwe kuri kimwe n’ikipe ya Etoile du Sahel umukino wo kwishyura ukaba uzaba tariki 23 ukwakira 2021 mu gihugu cya Tunisia
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa mbere