Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yakiriwe n’Urwasabahizi Fan Club nyuma yo kunyagira Etoile de l’Est (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC yanyagiye Etoile de l’Est ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Ngoma wari witabiriwe n’abafana benshi, maze nyuma y’uyu mukino abagize Urwasabahizi Fan Club bakira iyi kipe y;ingabo z’igihugu, umuhango witabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa APR FC Gen. Maj. Mubaraka Muganga.

Wari umukino wari ugamije kuzamura urwego rw’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu ikomeje gukina imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika CAN 2021.

Ibitego bya APR FC bikaba byatsinzwe Nshuti Innocent wafunguye amazamu ku munota wa 16, Danny Usengimana kuwa 43, Nizeyimana Djuma kuwa 53 ndetse na Mugunga Yves washyizemo agashinguracumu ku munota wa 90 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino abagize itsinda Urwasabahizi ry’abafana ba APR FC mu karere ka Ngoma bakiriye ikipe bahoza ku mutima ndetse banaboneraho gusabana n’abakinnyi babahesha ibyishimo uko umunsi ukeye.

Mu ijambo umuyobozi w’iyi Fan Club Mpongano Silas yageje ku bari bitabiriye ubu busabane, akaba yabatangarije ko iri tsinda ryabonye iri zina ririkomoye ku mutwe w’ingabo w’ubwami bwa kera bwo mu Gisaka.

Yagize ati: ‘’ Iri zina Urwasabahizi twarihisemo kuko rifite igisobanuro gikomeye, dufana ikipe y’ingabo z’igihugu kandi Urwasabahizi wari umutwe w’ibwami bw’Igisaka (kuri ubu ni amajyepfo y’intara y’Uburasirazuba) igihe cyayoborwaga n’umwami Kimenyi Misaya, twawugereranya na Special Force y’ubungubu.

‘’Turi abafana benshi inaha I Ngoma turenga 200 ndetse n’abandi bakomoka inagha ariko batahatuye twese hamwe turenga 500, turabakunda kuko muduha ibyishimo umunsi ku wundi kandi bidacagase natwe twabasezeranya ko tuzakomeza kubajya inyuma ubutarambirwa’’

Umuyobozi w’Urwasabahizi Fan Club Mpongano Silas yatangaje ko batangiye ari umunani none bararenga 500

Umushyitsi mukuru muri ubu ubusabane, Umuyobozi wungirije wa APR FC ndetse akaba n’Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburasirazuba ndetse n’umujyi wa Kigali Gen. Maj. Mubaraka Muganga mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, akaba yashimiye cyane Urwasabahizi ku bw’ingufu rwazanye zo gushyigikira ikipe ya APR FC umunsi ku wundi.

Yagize ati: ‘’Akarere ka Ngoma kari kifuje ko ikipe yako Etoile de l’Est yakwipima n’ibigugu ngo barebe urwego iriho igihe badusabaga umukino wa gicuti natwe twarabemereye, Urwasabahizi bamenye ko APR FC iri buze nk’ikipe nahoza ku mutima nabo bifuje ko bakwakira ikipe bakunda. Twabisabye umutoza ndetse n’abamwungirije batwemerera batazuyaje.’’

‘’Iyi Fan Club ya yari yadusabye ko yakorera abakinnyi byinshi bishoboka birimo no kuba baraza baraza abakinnyi hano. Turabashimira cyane izo ngufu bazanye, ntabwo bisanzwe ko Fan Club yakorera ikipe ibintu bingana gutyo ari nabwo twasabaga umutoza ko yazana n’abakinnyi be tugasabanira hamwe.’’

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj. Gen. Mubaraka Muganga yashimiye Urwasabahizi kubw’ubwitange rukomeza kugaragaza rushyigikira ikipe y’ingabo z’igihugu

Urwasabahizi Fan Club yatangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa shampiyona ya 2018-19 igizwe n’abafana umunani gusa, yagiye iganwa n’abatari bacye kubera uburyo bakururwaga n’abayishinze. Kugeza ubu ikaba igizwe n’abarenga 500 barimo abatuye mu karere ka Ngoma barengaho gato 200 ndetse n’abandi barenga 300 babarizwa mu tundi turere.

Abakinnyi basangiye ku meza n’iri tsinda ry’abafana
Umunyezamu Rwabugiri Umar (ibumoso) ndetse na myugariro Niyomugabo Claude (iburyo)
Bukuru Christopher, Danny Usengimana ndetse na Itangishaka Blaise mu busabane n’Urwasabahizi Fan Club
Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bateze amatwi ijambo ry’umuyobozi wungirije wa APR FC Gen. Maj. Mubaraka Muganga
Umunyezamu Ntwali Fiacle na Byiringiro Rague bitabiriye ubu busabane

Umutoza wungirije Dr Nabyl Berkaoui watoje umukino w’uyu munsi nk’umutoza mukuru yasobanurirwaga n’umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex
Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver ndetse n’umuvugizi w’abafana ku rwego rw’igihugu Emille Kalinda nabo bari bitabiriye ubu busabane

 

Abafana bacinye akadiho biratinda
Ifoto rusange yahuje abayobozi ba APR FC, abakinnyi ndetse n’abafana
Bagize umwanya wo gufata amafoto y’urwibutsi hamwe n’abakinnyi babo bakunda