E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yahawe uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti yasabye

Ikipe y’umupira w’amaguru y’ingabo z’igihugu APR FC ikomeje imyiteguro y’imikino y’umwaka utaha ikaba yamaze guhabwa urenganzira na Minisiteri bwo gukina imikino yagishuti yari yasabye.

Mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya CAF Champions League mu gihe shampiyona y’umwana utaha itaratangira, APR FC yasabye ko yakina imikino ya gicuti n’ikipe ya AS Kigali nayo irimo kwitegura imikino ya CAF Comfederation Cup ndetse n’ikipe y’igihugu ikomeje kwitegura imikino yo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2022

Nyuma y’ubusabe bw’ubuyobozi bwa APR FC, Minisiteri ya Siporo ikaba yayisubije iyemerera kuyikina ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Aha harimo gupima ibimenyetso bya COVID-19 mbere y’uko abakinnyi bajya mu rwambariro, gukaraba intoki mbere y’uko binjira mu rwambariro, kudasuhuzanya mbere y’uko umukino utangira ndetse no gukina imiryango ifunzwe nta bafana.

Mu rwego rwo kwirinda CIVID-19 kandi, uyu mukino uraza gukinwa imiryango ya stade ifunze kuko nta wundi muntu wemerewe kwinjira muri stade keretse abakozi baya makipe yombi, nabo bashyizwe ku rutonde rw’abemerewe gukurikirana uyu mukino.

Bikaba biteganyijwe ko ikipe y’ingabo z’igihugu iri bukine imikino ibiri ya gicuti na AS Kigali, umukino ubanza uteganyijwe kuri uyu wa Kane Tariki 22 Ukwakira ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi saa cyenda zuzuye, uwo kwishyura ukaba uzakinwa ku Cyumweru Tariki 25 Ukwakira saa cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali. Umukino uzahuza APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi ukaba utaramenyekana umunsi uzakinirwa.

Iyi mikino uko ari ibiri ikaba izafasha APR FC kwitegura neza nyafurika izaserukiramo igihugu rya CAF Champions league mu gihe na AS Kigali yitegura guserukira igihugu muri CAF Confederation cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published.