Ikipe ya APR FC itwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wasozaga irushanwa kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 kuri Sitade Amahoro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019, umunsi abanyarwanda bazirikanamo ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda, hakinwe imikino ya nyuma y’igikombe cy’Intwari cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye na Ferwafa.
Igitego kimwe rukumbi cya Nshuti Dominique Savio cyabonetse ku munota wa 28’ w’umukino, Savio yabyaje umusaruro umupira yahawe na Issa Bigirimana umukinnyi umaze kugaragaza ko agora cyane ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma y’uko, ikipe ya APR FC yaje muri uyu mukino isabwa gutsinda, byaje kuyihira kurusha Rayon Sports yasabwaga kunganya igahita itwara igikombe.
APR FC yari ifite amanota atatu (3) yakuye kuri Etincelles FC kuko yatsinzwe na AS Kigali. Amanota atatu (3) yatumye buzuza amanota atandatu (6) mu mikino itatu (3) bahita banazigama ibitego bine (4). Rayon Sports yasoje ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota ane (4) ikaba izigamye igitego kimwe (1).
AS Kigali yafashe umwanya wa kabiri kuko yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 bityo igahita yuzuza amanota atanu (5), nta gitego ibazwa ariko ikaba yari izagamye igitego 1. Etincelles FC yasoje ku mwanya wa kane (4) n’inota rimwe ikaba irimo umwenda w’ibitego bitandatu (6).
Dore amwe mu mafoto y’uyu mukino