Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yageze i Nyagatare

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 16, APR FC ikaba izahura na Sunrise kuri iki cyumweru.

APR FC yahagurutse i Kigali uyu munsi mu gitondo saa tatu 09H00 yerekeza mu karere ka Nyagatare ari naho izakinira na Sunrise. APR FC ikaba yageze i Nyagatare saa sita n’imimota makumyabiri 12H20 ikaba icumbitse kuri City blue epique hotel iri mu mugi wa Nyagatare, iyi hotel ikaba ifite ubushobozi bwakira abantu barenze 200.

Nyuma yo kugera muri Nyagatare, abakinnyi babanje gufata ifunguro babona kuruhuka nyuma y’urugendo rw’amasaha atatu akoze kuva i Kigali kugera i Nyagatare, abakinnyi bakaba bahawe gahunda y’uko bazagukora imyitozo ya nyuma saa kumi 16H00 ku kibuga bazakiniraho ku munsi w’ejo. Umutoza Petrović akaba yatwaye abakinnyi 21 bose ari nabo bazavamo 18 aziyambaza mu mukino wo ku munsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *