Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yagarutse i Kigali isanga abafana baje kuyakira ku kibuga cy’indege

Ikipe ya APR FC yagarutse i Kigali ivuye mu rugendo yari yagiyemo muri Tunisia aho yari yagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total CAF Champions League na Club Africain aho yatsinzwe 3-1 ndetse ihita inasezererwa muri aya marushanwa.

APR FC yakoze urugendo rurerure kugira ngo igere muri Tunisi, yahaguritse mu Rwanda tariki 01 Ukuboza saa kumi (16h00′) igera Doha muri Qatar saa munani z’ijoro (02h00′) iva ku kibuga cy’indege saa cyenda n’iminota mirongo itanu n’ibiri (03h52′) ijya kuri Safir hotel kuruhukaho, bukeye bwaho bahaguruka Doha saa tatu (09h00′) berekeza muri Tunisia.

Ubu APR ikaba igarutse i Kigali nabwo yakoze urundi rugendo rungano n’urwo yakoze igenda. Nyuma yo gusezererwa muri Total CAF Champions League, APR FC igiye gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona, dore ko inafite umukino ugomba kuyihuza na Rayon Sport mu cyumweru gitaha tariki 12 Ukuboza, umutoza Jimmy Mulisa akaba yanashyizeho gahunda y’imyitozo kugeza tariki 23 Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *