Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC yagabanye na Espoir amanota nyuma yo kunganya 1-1

Ikipe ya APR FC yakuye inota rimwe kuri Espoir FC nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona, umukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 10 yose, umukino waje gutangira ikipe ya APR FC yatangiye ubona ko irusha Espoir ndetse inayataka cyane kuko bayirushaga guhererekanya umupira neza, APR ibona uburyo bwinshi kandi bwiza gusa kububyaza umusaruro biranga. Guhusha ibitego kwa basore ba Petrović, byaje kuba nk’amahirwe kuri Espoir kuko ku munota wa 31 yabonye uburyo bwiza maze ntibazuyaza babubyaza umusaruro binatuma bajya kuruhuka Espoir iri imbere n’igitego cyayo 1-0.

Igice cya kabiri, APR FC yagitangiye ikora impinduka, Rukundo Denis asimburwa na Issa Bigirimana, APR FC nabwo itangira yataka cyane gusa bakomeza guhura n’ikibazo cyo kutaboneza imipira mu rushundura. APR FC ku munota wa 64 yongeye ikora impinduka izanamo undi rutahizamu aho Onesme Twizerimana yasimbuye Iranzi J.Claude, APR irushaho kwataka ariko ntibabone amahirwe y’ibitego. APR FC ku munota wa 77 yongeye gusimbuza, Butera Andrew asimbura Nshuti Innocent.

APR FC yakomeje kwataka Espoir kugira ngo irebe ko yabona amanota atatu y’umukino ariko ikipe ya Espoir nayo irushaho kwihagararaho cyane. Gusa ntibyaje kuyihira kuko ku munota wa 84, Butera Andrew abonera APR igitego cyo kugombora umukino urangira amakipe yombi angabanye amanota buri kipe itwara inota rimwe rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *