E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gusezererera La Jeunesse muri 1/8

Ikipe ya APR FC yasezereye La Jeunesse yo mu cyiciro cya kabiri mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibotego 3-0 mu mikino ibiri.

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza ibitego 3-0 APR FC yaje gukina umukino wo kwishyura n’ubundi ihabawa amahirwe yo gutsinda umukino ikaba yanasezerera La Jeunesse, gusa ntibyakunze ko mu minota 90 y’umukino habonekamo ibitego kuko amakipe yombi yarangije umukino wose nta kipe ibashije kureba mu izama ry’indi kipe anganya 0-0.

APR FC yakinnye uyu mukino yaruhukije bamwe mu bakinnyi bayo barimo na kapiteni wayo Mugiraneza ndetse n’abandi bakinnyi basanzwe babanzamo barimo Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, myugariro Rugwiro Herve ndetse na Omborenga Fitina aba bose ntibari mu bakinnyi biyambajwe muri uyu mukino. APR FC yarushije ikipe ya La Jeunesse guhererekanya neza mu kibuga ndetse banabona uburyo bwiza bwinshi bwari kubonekamo ibitego ariko amahirwe yo kubya umusaruro uburyo bwagiye buboneka biba ikibazo kugeza ubwo umukino warangiye nta gitego na kimwe kibonetse mu mukino.

Nyuma yo gusezerera La Jeunesse muri 1/8 cy’igikombo cy’Amahoro, APR FC irakomereza imyitozo i Shyorongi aho bazakora kabiri ku munsi mu gitondo saa tatu ndetse na saa kumi guhera ku munsi w’ejo ku cyumweru bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza na Sunrise.

Leave a Reply

Your email address will not be published.