E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC y’abakinnyi 10 itsinze Rayon Sports isoza imikino ibanza ya shampiyona nta mukino n’umwe itsinzwe

Ibitego bya Byiringiro Lague na Manzi Thierry byahesheje APR FC gukomeza kuyobora Shampiyona irusha amanota atandatu mukeba, Rayon Sports, ni nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu.

Umukino watangiye amakipe yombi yafunganye cyane kuburyo iminota ibanza yaranzwe n’amakosa menshi ku mpande zombi kugeza ubwo Byiringiro Lague yafunguraga amazamu ku munota wa 19, ku mupira mwiza yahawe na Omborenga Fitina.

Kubona igitego kuri APR FC byabaye nk’ibiyongerera imbaraga ndetse yanashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude ku munota wa 24, ariko Byiringiro Lague warebanaga na Kimenyi ntiyabasha kuwuboneza mu rushundura.

APR FC yakomeje gushakisha ikindi gitego, ku munota wa 40′ Omborenga Fitina yaje kongeye kwinjirana ubwugarizi bwa Rayon Sports agera mu rubuga rw’amahina, atanga umupira kuri Byiringiro Lague awteye mu izamu, Kimenyi awufata neza amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Nshimiyimana Amran asimbura Commodore Olokwei mu gihe Nizeyimana Mirafa yahaye umwanya Ciza Hussein.

Ku munota wa 48′ APR FC yaje kubona ikarita itukura kuri Byiringiro Lague wakiniye nabi Rutanga Eric agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yaje isanga iyo yari yahawe ubwo yiyamburaga umupira yishimira igitego yatsinze mu gice cya mbere.

Nyuma yo kubona iyi karita, umutoza wa APR FC, Erradi Mohamed Adil yahise akora impinduka akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Butera Andrew naho Niyomugabo Claude asimburwa na Mushimiyimana Mohammed.

Izi mpinduka zanatumye APR FC ihindura uburyo bw’imikinire kuko bahise bakina ari ba myugariro batatu, batanu hagati utaha izamu ari umwe. Ku munota wa 68′ Mohammed yongeye gukora impinduka akura Dany Usengimana ashyiramo Mugunga Yves.

Nyuma y’iminota ibiri akigeramo Mugunga Yves yatsindiye igitego APR FC ku mupira wari ukuwemo na Kimenyi Yves, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira bitanavuzweho rumwe nabakurikiranaga umukino.

Ku munota wa 86′ APR FC yaje kubona igitego nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Mugunga maze kapiteni Manzi Thierry yomgera guhagurutsa abakunzi ba APR FC ari nako abakunzi ba Rayon Sports bahitaga batangira kwerekera mu miryango banjiriyemo baza kureba umukino.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC isoza imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino ibanza ya shampiyona inayoboye urutonde n’amanota 37, irusha amanota atandatu Rayon Sports yo ifite amanota 31.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.