Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC y’abakinnyi 10, ikuye amanota atatu i Musanze

APR FC ibifashijwemo n’abavandimwe babiri, Muhadjili na Djihad ikuye amanota atatu i Musanze y’umunsi wa 25 wa shampiyona nyuma yo gutsindira Musanze FC iwayo ibitego 2-1.

APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu, APR yatanze Musanze FC kwinjira mu mukino maze itangira kuyotsa igitutu irayataka cyane ndetse banabona uburyo bwiza gusa Muhadjili n’abo bari bafatanyije gutaha izamu Isaa na Lague ntibyabakundira kuboneza mu izamu.


Uko iminota yagendaga yegera imbere, niko Musanze nayo yinjiraga mu mukino nayo itangira kwiharira umupira mu kibuga hagati bakanasatira izamu rya APR FC bashaka igitego. Byaje kubahira ku munota wa 42 ku bwumvikane buke bwa ba myugariro ba APR FC ku mupira wari utewe mu rubuga rw’amahina bawugarura nabi kubera kunyagirwa n’imvura yari nyinshi mu kibuga usanga Mudeyi Suleyman wa Musanze ahagaze neza na we awuboneza mu rushundura, bituma igice cya mbere kirangira Musanze Fc ariyo iyoboye umukino.

Igice cya kabiri, APR FC nkuko yatangiye igice cya mbere ni nako yinjiye mu mukino mbere ya Musanze nabwo itangira iyotsa igitutu iyataka cyane, gusa umutoza wa Petrović yahise akora impinduka yogera imbaraga hagati no mu busatirizi akuramo Butera Andrew asiburwa na Iranzi J.Claude maze APR irushaho kuyotsa igitutu.

APR FC yihariye igice cya kabiri cy’umukino yagiye ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Musanze FC, maze ku munota wa 65, Iranzi Jean Claude winjiyemo asimbura Butera Andrew yaje gutanga umupira mwiza maze Muhadjili awuboneza mu izamu n’umutwe. Ku munota wa 74 ikipe ya APR FC yaje kongera kubona igitego cyavuye ku ishoti Djihadi yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Olivier wa Musanze ananirwa kuwufata uruhukira mu rushundura APR itahana amanota atatu ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

APR FC yagiye kurangiza uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga kuko Sekamana Maxime yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Isaa Bigirimana wagize ikibazo cyo mu itako, yaje guhabwa ikarita itukura amaze iminota 12’ mu kibuga nyuma y’ikosa yakoreye kuri kapiteni Munyakazi Yussuf.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *