E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, ngo yizeye kwitwara neza imbere ya Etincelles FC ku munsi w’ejo

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa makumabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino, anashimira abasore be kuba barabashije gutsinda Marines FC, gusa yongeraho ko umukino yifuza ko bakina batarawuhuza neza nkuko abyifuza. Ati: tumeze neza, abasore bariteguye ntakibazo, nta mvune zikanganye tugifitemo, ndashimira cyane abakinnyi banjye kuba barabashije gutsinda Marines tukongera tugasubira ku mwanya wa mbere, ariko umukino nifuza ko bakina ntibarawuhuza neza nkuko mbyifuza gusa ndizera ko bizaza.

Zlatko kandi yakomeje avuga ko bubaha buri kipe, ko nta kipe nto iba muri shampiyona. Ati: ubundi mu buzima busanzwe umuntu aba ahomba kubaha buri muntu, no mu mupira n’uko ntakipe nto iba muri shampiyona, bivuze ko buri kipe yatsindi indi, rero twe nka SPR FC twubaha amakipe yose ninayo mpamvu tuba tugomba kwitegura buri mukino kimwe n’undi kuko amanota yose angana. Etincelles n’ikipe nziza narayibonye ikina na Kiyovu, n’ikipe imaze igihe muri shampiyona reka dutegereze ibisubizo bizaboneka ku munsi w’ejo.

APR FC izakina uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ifite rutahizamu Byiringiro Lague utaragaragaye mu mukino baheruka gukina na Marine FC uko yari afite amakarita atatu y’umuhondo. inkuru ishimishije ku ruhande rwa APR FC, n’uko rutahizamu Nshuti Innocent yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukira ikipe ya APR FC ndetse Nshuti ubu akaba ari kumwe n’abagenzi be mu mwiherero aho barimo bitegurira umukino uzabahuza na Etincelles ku munsi w’ejo

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 45 mu mikino 19 imaze gukina, mu gihe Etincelles FC bazakina nayo iri ku mwanya wa 11 ikaba ifite amanota 21mu mikino 19 nayo imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.