E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC niyo kipe ya mbere ikingije abakinnyi n’abakozi bayo urukingo rushimangira

Ikipe ya APR FC yakingije abakinnyi n’abakozi bayo urukingo rushimangira inkingo za COVID-19 ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, kibera mu karere ka Kicukiro ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’ibiganiro byabaye hagati y’abakinnyi ndetse n’umuyobozi wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga aho yashimiye abakinnyi uko bamaze iminsi bitwara mu mikino ya shampiyona aboneraho kongera kwibutsa buri mukinnyi inshingano ze ndetse n’intego z’ikipe.

Yagize ati ” Ndagira ngo mbanze mbashimire uko mumaze iminsi mwitwara mu mikino ya shampiyona, nanone kandi ndagira ngo mfate uyu mwanya nongera nibutse buri mukinnyi inshingano ze ndetse mbibutse intego z’ikipe ko ari ugutsinda buri mukino. Abasatira (Attackers) mukore kazi kanyu, Abugarira (Defenders) mukore akanyu, Abo-hagati (Midfielders) namwe mukore akazi mwitezweho kuko mufite buri kimwe, mufite Abayobozi babashyigikiye, Abatoza beza namwe kandi muri Abakinnyi beza b’intoranywa”

Lt Gen Mubarakh yakomeje agira ati “ndagira ngo nibutse ko turimo gukotana mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19. Iyi Virusi irahari sikinyoma, bityo buri wese n’inshingano ye kwirinda no kurinda abandi. Mugende mwiteze urukingo rushimangira inkingo za COVID-19 ndetse munashishikarize n’imiryango yanyu kurwikingiza kuko ari ingenzi. Yasoje ijambo rye yifuriza Abakinnyi n’ Abatoza Umwaka mushya muhire wa 2022.”

Nyuma y’ijambo ry’umuyobozi, Kapiteni Jacques Tuyisenge yafashe umwanya nawe atangira ashimira Ubuyobozi bwa APR FC abubwira ko we n’abagenzi be bashimira cyane inama bagirwa  kandi ko bazigenderaho banoza akazi kabo neza.

Aha ubutumwa umuyobozi wa APR FC, yagize ati ” Ndagira ngo ntangire mbashimira ku mwanya muba mutugeneye mu kazi kanyu kenshi ndagira ngo kandi mu izina ry’abagenzi banjye mbashimire impanuro nziza muduhaye n’impamba nziza igiye kudufasha kunoza neza akazi kacu.”

Umutoza mukuru w’ikipe y’ingabo z’igihugu Mohamed Adil nawe yatangiye ashimira Ubuyobozi bwa APR F.C budahwema kubaba hafi muri byose anashimira abakinnyi be abasaba gukomeza gukoresha umuhate.”

Ati ” Ndashimira cyane Abayobozi ba APR FC guhera k’umuyobozi w’Icyubahiro Gen James Kabarebe ndetse n’abandi bayobozi bakuru bose, ndashimira abatoza dukorana ndetse n’abakinnyi bose muri rusange, ndagira ngo mbwire Abakinnyi ko impanuro duhawe n’Umuyobozi ari ingenzi muri kano kazi kacu k’umupira w’amaguru buri wese agende atekereze ku mpanuro duhawe.

Tubibutse ko shampiyona y’u Rwanda yasubitswe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 mu mikino 09 imaze gukina mu gihe hamaze gukinwa imikino 11 ya shampiyona.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.