ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu yu Rwanda ( Amavubi) Mashami vicent yahamagaraga abakinnyi bazifashiShwa mu mikino igera kuri ibiri ya Gicuti ikipe y’igihugu yu Rwanda igomba Guhuriramo n’ikipe y’igihugu ya Guinea.
mu bakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bahamagawe uko ari umunani harimo umunyezamu Ishimwe Pierre , Niyomugabo Claude,Buregeya Prince,Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur,Manishimwe Djabel,Mugunga Yves na Byiringiro Lague.
nkuko intego za APR FC ari ukuzamura abana babanyarwanda bakagera ku rwego rushimishije ni nako iyi kipe yihaye intego yo kuba yatanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu, kurerera U Rwanda dore ko imaze kuba isooko y’abakinnyi batandukanye bakina muri iyi shampiyona yu Rwanda ndetse no hanze yayo mu bihugu bitandukanye.
tubibutse ko abakinnyi bose ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu bari mu kibuga ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga ikipe ya Espoir fc igitego kimwe ku busa ,ni mu mukino watangiye ku isaha yi saa sita n’igice







