E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC ni Umuryango mwiza wubaha buri muntu wese : Mugisha Gilbert

Umukinnyi wo ku ruhande wa APR FC Mugisha Gilbert uheruka gusinya amasezerano muri iyi kipe aratangaza ko nyuma y’iminsi mike muri APR FC, amaze kubona itandukaniro.

Ni mukiganiro twagiranye n’uyu mukinnyi, tumubaza byinshi ku bijyanye n’ibihe bye muri APR FC akurikije igihe gito ahamaze avuga ko yamaze kubona itandukaniro hagati y’ikipe ya APR FC nandi makipe

Yagize ati” APR Fc ni ikipe itandukanye nandi makipe ibaho kinyamwuga kandi igafata abakinnyi neza haba mu kibuga cyangwa hanze yacyo ubona ko bakwitayeho cyane.

Mugisha gilbert kandi yakomeje avuga ku myitozo bamaze iminsi bakora kuva batangira gukora imyitozo aho yavuze ko imyitozo barimo gukora ari imyitozo myiza yongera imbaraga kandi izabazamurira urwego kandi babifashijwemo no kuba ari kumwe n’abatoza beza.

Gilbert yaje muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati” imyitozo turi gukora ni imyitozo myiza izadufasha kuzamura urwego rwacu kandi ibyo byose tubifashijwemo n’abatoza beza badufasha buri munsi.”

Mugusoza ikiganiro twagiranye na Mugisha Gilbert twamubajije ibintu byingenzi yaba amaze kunguka mu gihe gito amaze muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuga ko amaze kunguka inshuti ndetse no gukorera ku gihe ibyo ukora.

Yagize ati” Navuga ko ibintu maze kungukira muri APR FC ni ugukorera ku gihe kandi ibintu byose bigendera kuri gahunda ikindi nungutse ni umuryango mwiza bose bazi kubana neza no kubaha buri muntu wese.”

Tubibutse ko uyu mukinnyi Gilbert yaje muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published.