Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’ingabo z’igihugu Itangishaka Blaise arashimira cyane byimazeyo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC kuba baramufashije bakamwitaho mu gihe cyose yari amaze afite imvune yatumye amara imyaka igera kuri ibiri atagaragara mu kibuga.
Ni mukiganiro kirambuye twagiranye na na Blaise mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tumubaza uko yakiriye kugaruka mu kibuga nyuma y’igihe kirekire yari amaze atagaragara mu kibuga kubera imvune atubwira ko yabyakiriye neza ariko ngo byose abikesha umuryango mugari wa APR FC.
Yagize ati” Kuri njyewe nabyakiranye ibyishimo bidasazwe kandi nshimira Imana cyane, kumara hafi imyaka ibiri udakina ureba abandi bakina ntibiba byoroshye gusa bisaba kwihangana no kudacikana intege kandi nagize amahirwe mba mu muryango mwiza wa APR FC wambaye hafi cyane umunsi k’umunsi ”
“Byantwaye igihe kinini cyane
Kuko imvune yambere nayigize mukwa cumi nakumwe 2016
Urumva namaze umwaka wose wa 2017 ntakina, 2018 nibwo natangiye kugenda ngaruka 2019 ndakina ntakibazo, bigeze muri Kanama 2019 ndongera ndavunika urumva 2020 nayo sinayikinnye ubu nibwo nagarutse kandi meze neza”
“Si kenshi waba ukora ahantu uhembwa neza uhabwa buri kimwe, ariko wagira ibyago ugatereranwa ntiwitabweho nk’uko bikwiye, muri APR FC siko bimeze, kuko ifasha buri mukozi wayo kugira ngo ibihe bikomeze bimere neza n’ubuzima bugende neza. Ibi bikaba by’ifuzwa n’abenshi bakora ahantu hatandukanye kugira ngo aho bakora babashe kwitabwaho mu bihe byiza n’ibibi, nukuri ndashimira cyane byimazeyo ubuyobozi n’umuryango mugari wa APR FC”
“Nagize amahirwe mpura n’abatoza beza babizi neza kuko bagiye banzana buhoro buhoro bankoresha imyitozo nkeneye kugeza aho narimaze kugarura imbaraga zajye nashimira cyane abatoza banjye bayobowe n’umutoza Adi Mohammed ndetse nabandi bose bakorana bose baramfashije cyane”
Itangishaka Blaise yasoje agira inama bagenzi be mu gihe baba bagize imvune abasaba kudacika intege kuko iyo ukina umupira uhura na byinshi bisaba kwitwararika no kuguma wizeye ko uzongera ugakina
Yagize ati” Mu mupira ntagucika inege kuko iyo ukina umupira w’amaguru uhura na byinshi bisaba kwitwararika no kuguma wizeye ko uzongera ugakina ukagira kwihanga muri wowe gusa byose ubishobora kubera Imana n’umuryango urimo jyewe narindizwe n’umuryango wa APR FC bamvuje neza kandi bamenya umunsi ku munsi.”
Itangishaka Blaise yaherukaga kubagwa mu 2016 ubwo yari yagize ikibazo cy’imvune mu ivi ry’iburyo mu mukino APR FC yahuragamo na Musanze FC ku kibuga cya Nyakinama.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2016 ubwo ikipe ya APR FC yasuraga FC Musanze mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, nibwo Itangishaka Blaise yagize ikibazo cy’imvune cyatumye atanarangiza umukino, icyo gihe yahise ajyanwa muri Maroc kugira ngo avurwe.
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2016 nibwo uyu mukinnyi yabazwe imvune yagize mu ivi aho abaganga batangaje ko yari yagize ikibazo ku nyama ihuza imikaya n’amagufwa (Ligament Croisé).