Umukinnyi w’inyuma uheruka gusinyira ikipe y’ingabo z’igihugu Karera Hassan aratangaza ko yishimiye umuryango mushya yinjiyemo kandi ko ari intambwe yindi ateye.
Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, aho yatangiye atubwira uko yakiriye kuza muri APR FC avuga ko ari ibintu byamushimishije cyane anagira icyo abwira abakunzi b’iyi kipe
Yagize ati” Murakoze cyane, kuza muri APR FC nabyakiriye neza cyane kuko ari umuryango mugari kandi mwiza.
Karera Hassan yakomeje asobanura uko yitwaye nyuma yo kumenya ko ikipe APR FC imwifuza.
Yagize ati” Nkimenya ko nzaza mu ikipe ya APR FC numvise ko ari intambwe nziza kuri njyewe kuko Bizamfasha gukomeza gutera imbere nkazagera ku nzozi zanjye zo gukina cyane nkagera kure hashoboka.
Uyu myugariro kandi yanaboneyeho kuvuga ku intego azanye mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Yagize ati” Intego nzanye muri APR FC ni ugukomeza gufatanya na bagenzi bange dufatanyije akazi muri APR FC n’abakunzi muri rusange gukomeza kugera kuntego twihaye mu muryango mugari wa APR FC.
Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Karera Hassan yasoje agira icyo yizeza abafana n’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu aho yavuze ko intego ari ukubaha ibyishimo nabo bakabashyigikira.
“Abakunzi bikipe ya APR FC nababwira ko tuzakora cyane kugira ngo tubahe ibyishimo nabo bakomeze badushyigikire muri byose.”
Karera Hassan ni umwe mu bakinnyi batandatu ikipe y’ingabo z’igihugu yongereye muri iyi kipe aturutse mu ikipe yakiniraga ya AS Kigali aho yari yaratijwe na Kiyovu Sports akaba yarayisinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC .