
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa 27 wa shampiyona na AS Kigali aho umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera kuri stade ya Bugesera, ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, ni umukino kandi ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga ishaka cyane aya manota kugira ngo irusheho gukomeza inzira igana ku gikombe ca shampiyona, gusa umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 07 Gicurasi aho izakiraikipe ya Eapoir FC w’umunsi wa 28 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Bugesera sa cyenda zuzuye.