
Itsinda rya APR FC Muhanga Fan Club rikomeje gukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, kwishyurira bamwe mu banyamuryango bayo ubwishingizi mu kwivuza ndetse n’indi ishinga ibateza imbere mu gihe ibikorwa by’imikino byasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iri tsinda Bwana Nsabimana Jean Bosco, iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 500 rikomeje gukora ibi bikorwa kugira ngo imikino izasubukurwe hari intambwe bamaze kugeraho harimo no kuza gushyigikira ikipe yabo ku bwinshi kandi bitabavunnye.
Yatangiye atubwira ibikorwa bakomeje gukora kugira ngo bafashe abanyamuryango babo.
Yagize ati: ”Muri iki gihe imikino yahagaritswe Fan Club yacu iri gukora ibikorwa bitandukanye, birimo kwegera abanyamuryango ndetse n’abandi bagowe no kubaho muri ibi bihe byo guhangana n’ingaruka za COVID-19.”
”Tubagenera ubufasha butandukanye burimo ibikoresho by’isuku, ibiribwa ndetse n’ubufasha bw’amafaranga kuko abenshi barya ari uko bakoze.”
Yakomeje agira ati: Twifatanya kandi n’abanyamuryango bagize ibyago bakabura ababo, ndetse n’abagize ibyiza haba mu kubyara, ubukwe ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye tubafasha ndetse tunabashyigikira mu buryo bw’amikoro.”

Bamaze gutangira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati: ”Fan Club yacu yarihiye abanyamuryango batishoboye ubwisungane mu kwivuza bufite agaciro k’ibihumbi 150 Fr. Ubu barivuza kandi turabasura tugasanga baguwe neza.”
Fan Club ifite indi mishinga itandukanye.
Nsabimana yakomeje agira ati: ”Fan Club ifite imishinga migari kandi yagutse irimo gushinga ikimina gifasha abanyamuryango, kwikura mu bukene bakiteza imbere, kongera umubare w’abanyamuryango ndetse n’abafana bajya gushyigikira ikipe ku kibuga.”
”Dufite kandi umushinga wo kwigurira imodoka itujyana ku kibuga no mu bindi bikorwa bya APR FC kugira ngo tuzajye dufasha ikipe yacu mu buryo bwagutse ndetse no kuzamura urwego rw’imibereho y’abanyamuryango.”

APR FC Muhanga Fan Club yashinzwe tariki ya 23 Ukuboza 2017, ifite abanyamuryango 500 bazwi ndetse n’abandi bateganya kongerwamo ubwo icyorezo cya COVID-19 kizaba kigabanyije umurego.