E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC Kicukiro Fan Club ikomeje gufasha abanyamuryango bayo harimo no kubagurira amagare

(Iyi foto yafashwe mbere ya COVID-19)

APR FC Kicukiro Fan Club ikomeje ibikorwa by’ubugiraneza mu gihe ibikorwa by’imikino byasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, iremera bamwe mu banyamuryango bayo ndetse igafasha n’abatagifite akazi bahoranye harimo kubagurira amagare abafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi azanabafasha kubona uko bagera kuri stade ndetse no kwishyura amatike yo kwinjira bashyigikira ikipe yabo.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wayo Mupenzi Victor, avuga ko bakomeje kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse banakora ibi ibikorwa by’ubugiraneza kugira ngo bafashe abadafite ubushobozi maze ibikorwa bya siporo nibisubukurwa bose bazahurire kuri Stade.

Yagize ati: ”Turubahiriza gahunda za Leta, kwirinda nk’ibisanzwe dushyigikira abagize ibyago ndetse n’abafite ubukwe. Twafashije bamwe mu bafana bacu turabaremera, tubaha ibyo bifashisha harimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku dufasha abafana bagera kuri 11.”

(Iyi foto yafashwe mbere ya COVID-19)
(Iyi foto yafashwe mbere ya COVID-19)

Yakomeje agira ati: ”Ntibyagarukiye aho kuko hari n’abandi bari bafite akazi karahagarara turabaremera tubagurira amagare kugira ngo bakore bagire icyo bigezaho, turateganya no gufasha abandi muri ubwo buryo.”

”Cyane cyane abahuriga kuko akenshi nibo bagizweho ingaruka nyinshi n’iki cyorezo, tubafasha mu buryo bwo kubona icyabatunga umunsi ku wundi kugira ngo bazagire n’ubushobozi bwo kujya ku kibuga biguriye amatike abinjiza kuri stades.”

”Tugenda dufata umwe ku wundi, uko yiteza imbere tukagurira n’undi gutyo gutyo…. ibyo ni bimwe mu bikorwa twakoze igihe shampiyona yari yahagaze.”

(Iyi foto yafashwe mbere ya COVID-19)
(Iyi foto yafashwe mbere ya COVID-19)
(Iyi foto yafashwe mbere ya COVID-19)

APR FC Kicukiro Fan Club kandi isura abakinnyi bagize ibirori, uwo baherutse gusura ni Niyonzima Olivier Seifu nyuma yo gukora ubukwe bamushakira impano nka Fan Club.”

Gahunda ngarukamwaka bari bafite zigakomwa mu nkokora na COVID-19.

Mupenzi yagize ati: ”Kuri gahunda ngarukamwaka, uyu mwaka twateganyaga kujya gusura abamugariye ku rugamba hanyuma hazamo amabwiriza ya Guma Mu Rugo bidukoma mu nkokora gusa ntabwo byaduciye intege kuko umwaka utararangira.”

Yakomeje agira ati: ”Gahunda zo gukora ni nyinshi, muri Mata kugera muri Nyakanga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi haba hari gahunda zihariye tuhateganyiriza ndetse n’Umunsi wo kwibohora bizaterwa n’ibihe tuzaba turimo icyo gihe uko bigenda bisimburana, nibiba byiza natwe tuzakora byiza birenzeho.

Abayobozi ba APR FC Kicukiro Fan Club basuye Niyonzima Olivier Seifu nyuma gato yo gukora ubukwe
Bamugeneye impano y’ubukwe
Umuvugizi wa APR FC Kicukiro Fan Club Mupenzi Victor (Iyi foto yafashwe mbere ya COVID-19)

Itsinda rya APR Kicukiro Fan Club ribarizwa mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali , ryashinzwe mu mwaka w’2000 rikaba rihuriwemo n’abafana bagera kuri 215.

Leave a Reply

Your email address will not be published.