Nyuma yo gukina umukino wa gishuti na AS Muhanga bakanganya ibitego bibiri kuri bibiri, APR FC irasubukura gahunda y’imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri saa kumi i Shyorongi.
Iyi kipe izakora imyitozo itari kumwe n’umutoza mukuru Dr Petrović kuri ubu urimo kubarizwa iwabo muri Serbia, akaba yitabiriye ibirori yatumiwemo n’ikipe y’iwabo ya Red Stars yahesheje igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (champions league) muri 1990, uyu mutoza ntagihindutse akazagaruka kuri uyu wa Gatatu.
APR FC ifite igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize, ikaba yaratangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019 ndetse yanatangiye gukina imikino ya gishuti, uyu munsi bakaba bahawe ikiruhuko, imyitozo izasubukurwa ejo kuwa Kabiri saa kumi (16H00) iShyorongi.