E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC izakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo mbere y’uko yerekeza i Gicumbi kuwa Kane

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa makumyabiri na karindwi, APR FC nyuma yo gukura inota rimwe AS Kigali, ikaba igomba gusura ikipe ya Gicumbi kuri uyu wa Kane kuri stade ya Gicumbi.

APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, ikaba ifite ihurizo ryo gushaka amanota atatu kuri uyu mukino nyuma y’iminsi imaze itabasha kubona amanota atatu mu mikino imaze iminsi ikina.
Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi Gicumbi na APR FC wabereye i Kagali, akaba yaranganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya APR FC ikaba izakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi, mbere y’uko izerekeza mu karere ka Gicumbi kuwa Kane umunsi nyirizina ari nawo bazakiniraho. Kugeza ubu abakinnyi bose bakaba bameze neza nta mvune iri muri iyi kipe, na Michel wari umaze iminsi adwaye marariya, akaba yaratangiye imyitozo.

Gicumbi FC izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 27 ikaba iri ku mwanya wa 14, mu gihe ikipe ya APR FC izaba ari umushyitsi yo ifite amanoto 59 ikaba iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.