Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa munani, irakomeza muri iki cyumweru guhera kuwa Kabiri.
Ikipe ya APR FC ikaba izakira Rayon Sport kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri (18h00′) kuri stade Amahoro. Uyu munsi APR FC ikaba igiye i shyorongi gukora imyitozo ibanziriza iya nyuma, abakinnyi bose bakaba bameze neza na Butera Andrew wari ufite ikibazo mu itako akaba yarakize.
Dore uko umunsi wa 8 uteye (15h30’):
Kuwa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018
-Kiyovu Sport vs Gicumbi FC (Mumena)
-Kirehe FC vs FC Musanze (Nyakarambi)
-Etincelles FC vs Police FC (Umuganda Stadium)
-Mukura Victory Sport vs Espoir FC (Stade Huye)
Kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018
-FC Marines vs Amagaju FC (Umuganda Stadium)
-AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga)
-APR FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro)
Kuwa Kane tariki 13 Ukuboza 2018
-AS Kigali vs Bugesera FC (Stade de Kigali)