E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC izakina na Bugesera kuri iki Cyumweru i Huye

Uyu ni umunsi wa kabiri, ikipe ya APR FC imaze ibarizwa mu karere ka Huye, iyi kipe yamaze kubona ikipe bazakina nayo umukino wa gishuti kuri iki Cyumwere saa cyenda n’igice (15H30).

APR FC yamaze kwemeranya n’ikipe ya Bugesera gukina umukino wa gishuti kuri iki Cyumweru kuri stade ya Huye, nkuko tubikesha umutoza Dr Petrović, uyu mukino ukazabera i Huye. Kuva APR FC yatangira imyitozo, imaze gukina umukino umwe wa gishuti wo yakinnye na AS Muhanga bakanganya ibitego 2-2.

Mu gitondo cy’umunsi ku isaha ya saa tatu(09H00) nibwo bari batangiye imyitozo ya mu gitondo mu gihe indi myitozo iri saa kumi (16H00). Iyi myitozo yose irakorwa kuri Kamena. Kugeza ubu abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse nta n’umwe ufite imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published.