Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC izakina imikino ibiri ya gicuti mbere yo guhura na Gor Mahia

Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina imikino ibiri ya gicuti mbere yo guhura na Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league tariki ya 28 Ugushyingo.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo saa cyenda z’umugoroba kuri Stade ya Kigali APR FC izakina na Musanze FC, bukeye bwaho kuwa Mbere saa cyenda z’umugoroa na none kuri Stade ya Kigali, ikine na AS Arta Solar 7 izahagararira Djibouti muri CAF Confederation Cup.

Iyi kipe ya AS Arta Solar 7 mu mikino ya CAF Confederation Cup, izahura n’ikipe ya Arab Contractors yo mu Misiri, umukino ubanza ukazakinirwa muri Djibouti tariki 28/11/2020.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu abakinnyi batandatu baturutse mu Mavubi nibwo bakoranye imyitozo na bagenzi babo bitegura iyi mikino ibiri izabafasha gukina na Gor Mahia bari ku rwego rwiza.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *