Tombora irangiye mu kanya ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, yasize Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR FC, itomboye Gor Mahia yo muri Kenya mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika CAF Champions League.
Umwaka ushize APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda idatsinzwe mu mikino 23, aho yatsinze 17 inganya itandatu. Yinjije ibitego 44 yinjizwa 11, isoza shampiyona izigamye ibitego 33 n’amanota 57.
Gor Mahia yo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Kenya ifite amanota 54, mu mikino 23 yatsinzemo 17 inganya itatu itsindwa indi itatu, yinjije ibitego 47 yinjizwa 17 isoza izigamye ibitego 30.
Umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri.