E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 23 wa shampiyona na Bugesera FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda igitego 1-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Bugesera, ari naho ikipe ya Bugesera FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugisha Bohneur ku munota wa 90′ ari nacyo gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Kane  tariki 21 Mata aho izakirwa n’ikipe ya Amagaju mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.