Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda itsinze Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu.
APR FC yatangiye umukino iri hejuru ya Mukura VS ari nacyo cyafashije Petrovic umutoza wa APR FC abona intsinzi, gusa n’ubwo yatanze Mukura kwinjira mu mukino, nta kipe n’imwe yabashije kubona igitego mu hice cya mbere kuko iminota 45 ya mbere yarangiye ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, APR FCnabwo yatangiye iri hejuru biranayihira ku munota 46′ Hakizimana Muhadjili afungura amazamu. Ibi byongereye imbaraga abasore ba Petrović bakomeza kotsa igitutu Mukura maze ku munota wa 53′ Issa Bigirimana abonea igitego cya kabiri, APR ikomeza kwizera intsinzi kuko nubundi yarushaga Mukura VS.
Nyuma yo kubona ibitego bibiri, umutoza Petrović nibwo yatangiye gukora impinduka, ubwo Issa Bigirimana yasimburwaga na Iranzi Jean Claude, umukino wakomeza kuba uwa APR FC kuko Iranzi Jean Claude yazanye impinduka zaje kwiyongeraho imbaraga za Nsengiyumva Moustapha wajemo asimbuye Muhadjiri biba ikibazo ku bwugarizi bwa Mukura Victory Sport kuko batongeye kuzamuka umukino urangira utyo. Muri uku gukora impinduka ntacyo yikanga, Petrovic umutoza wa APR FC yakuyemo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yasimburwa na Nizigiyimana Mirafa ndetse na Buteera Andrew asimburwa na Nshimiyimana Amran, Nshuti Dominique Savio aha umwanya Rukundo Denis, Byiringiro Lague asimburwa na Ntwali Evode.
APR FC yahawe igikombe na sheki ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW) nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport yatwaye igikombe cy’Amahoro 2018. Umukino w’igikomb cya Super Cup, uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro. APR FC ibitse igikombe cya shampiyona mu gihe Mukura Victory Sport ifite icya Amahoro