
Ikipe ya Bugesera FC itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 2 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2022.
Ni umukino utarabereye igihe kuko wagombaga kuba mu kwenzi kwa Nzeri, ariko uza gusubikwa kuko ikipe ya APR FC yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.
Ikipe ya APR FC niyo afunguye amazau ku munota 26′ gitsinzwe na Nshuti Innocent, igitego cyaje kugomborwa ku munota 45′ wa naho icya kabiri kijyamo ku munota wa 49′ ari nako umukino urangiye ikipe ya APR FC itabashije gukura amanota atatu i Bugesera.
Nyuma yo gutakaza aya manota, APR FC igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Marines FC kuwa Gatatu tariki 12 Ukwakira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.



