Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC itsinzwe na AS Maniema mu mukino wa gicuti

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Maniema hitegurwa imikino ya CAF Champions League.

Nyuma yo gusubukura imyitozo ikipe y’ingabo  z’igihugu kuri uyu wa Gatatu yakiriye ikipe ya AS Maniema mu mukino wa gicuti, ni umukino wabereye kuri sitade Ikirenga, ikibuga ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

Ni umukino wakinwe n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu aho umutoza Adil yari yahisemo kureba urwego rwa buri mukinnyi.

Ni umukino kandi watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye aho ikipe ya APR FC yahisemo kubanzamo aba bakinnyi Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Karera Hassan, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Kwitonda Alain, Manishimwe Djabel,Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick.

Ni umukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinzwe n’ikipe ya AS Maniema igitego kimwe ku busa, ni igitego yatsinzwe ku munota wa 3′ w’umukino.

11 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *