Ikipe ya AS Kigali itsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022.
Ni ibitego byabonetse ku munota wa 33’ icya kabiri gitsindwa ku munota wa 86′ ikipe ya APR FC yakomeje guhatana cyane ishaka igitego ariko umukino urangira ikipe ya AS Kigali yegukanye amanota atatu ku ntsinzi ya 2-0.
Nyuma yo gutakaza aya manota, APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 27 mu mikino 29 aho irusha inota rimwe Kiyovu Sports. APR FC Ikaba igomba gutangira kwitegura umukino wa 30 wa shampiyona uzayihuza na Police FC tariki 16 Kamena.