APR FC itsinzwe na AS Kigali igitego kimwe ku mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.
N’umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda (15h00′) n’umukino watojwe n’umutoza wungirije Jimmy Mulisa nyuma y’uko umutoza mukuru Zlatko atabashije gutoza uyu mukino kubera ko akirwaye. Jimmy Mulisa yari yahisemo gukoresha abakinnyi batatu (3) inyuma, (4) hagati na batatu (3) bakina basatira izamu.
N’umukino amakipe yombi akinnye asatirana cyane kuko amakipe yombi yagiye abona amahirwe cyane imbere y’izamu gusa byarinze bigera ku munota wa 88′ nta kipe n’imwe irabasha kubona igitego. AS Kigali byaje kuyihira ku munota wa 89′ byanatumye APR FC isabwa ibitego bibiri kugira ngo izabashe gusezerera AS Kigali.
Mu gice cya kabiri Jimmy yagiye akora impinduka zitanfukanye kugira ngo arebe ko yabona amanota atatu, kwikubitiro yakuyemo Amrana Nshimiyimana ashyiramo Iranzi Jean Claude, Songayingano Shaffi yasimbuwe na Omborenga Fitina naho Usengimana Dany asimburwa na Sugira Ernest, izi mpinduka zose Jimmy yagiye akora, nta gisubizo yifuzaga zamuhaye ahubwo iminota 90′ y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura umukino wo kwishyura nubundi uzayihuza na AS Kigali tariki 16 Kamena kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo haboneke ikipe igomba gukomeza muri 1/4.