E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze US Monastir

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo ubanza wa CAF Champuons League na US Monastir aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye intsinze y’igitego 1-0.

Ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye yo mu karere ka Huye ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15h00) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 15′ ari nacyo gitego kimwe rukumbi muri uwo mukino.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 18 Nzeri aho izaba ikina umukino wo kwishyura wa CAF champions League aho izakirwa n’ikipe ya US Monastir umukino uzabera mu gihugu cya Tunisia.