Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa kabiri, ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yari yakiriye ikipe ya Musanze FC ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu, APR FC ibasha kuyitsinda ibitego bibiri ku busa.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yaje mu kibuga intego ari ugutsinda uyu mukino, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu itsinze Musanze FC ibitego 2-0.
Ibitego bibiri bya APR FC byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco watsinze igitego cya mbereĀ ku munota wa 58′ Manishimwe Djabel ku munota wa 61′
Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga ubwo shampiyona izaba isubukuwe tariki 18 Ugushyingo ikazakirwa n’ikipe ya Etincelles umukino uzabera mu karere ka Rubavu.
zofran order