Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC YATSINZE SUNRISE FC MU MUKINO WA SHAMPIYONA

Ku gicamunsi cyo kuri iki
Cyumweru nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 9, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari yakiriye ikipe ya Sunrise FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 3-2

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n’ebyiri n’igice (18h30) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Ruboneka Jeaan Bosco ku munota wa 7′ Mugunga Yves ku munota wa 62′ ndetse na Mugisha Gilbert ku munota 78′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 23 Ugushyingo aho izakira ikipe ya Kiyovu SC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 18h00.