E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Rwamagana City 2-0 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yatangiye neza imikino y’igikombe cy’Amahoro itsinda Rwamagana City ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Hakizimana Muhadjiri niwe wafunguye amazamu ku munota wa 3′ ku mupira w’umuterekano wari uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ahagana ku ruhande maze awuteye awuboneza neza mu izamu, Dany Usengimana yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 43′

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho kwikubitiro Itangishaka Blaise yinjiye mu kibuga asimbuye Ntwari Evode, Usengimana Dany asimburwa na Nshuti Innocent naho Iranzi Jean Claude asimbura Nshimiyimana Amran.

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza, ikipe ya APR FC igomba gukomeza imyitozo yitegura umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.