Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 22 wa shampiyona na Rutsiro FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda igitego 1-0.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 74′ ari nacyo gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 17 Mata aho izakirwa n’ikipe ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Bugesera saa cyenda zuzuye.