E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Pepinier 6-0 mu mukino wa gishuti

APR FC itsinze Pepinier FC ibitego 6-0 mu mukino wa gishuti wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo uyu munsi, bitatu byabonetse mu gice cya mbere, ibindi bitatu biboneka mu gice cya kabiri.

Ikipe yabanje mu kibuga yari iyobowe na Ngabonziza Albert wakinnye mu mutima wa defanse, Nkinzingabo Fiston watsinze ibitego bibiri, niwe wafunguye amazamu ikindi gitsindwa na Ntwali Evode, igice cya mbere kirangira ari 3-0.

Igice cya kabiri, Jimmy Mulisa yashyizemo indi kipe yari iyobowe na Mugiraneza, nayo yatsinze ibitego bibiri, Muhadjiri, Iranzi ikindi gitsindwa na Herve umukino urangira ari 6-0.

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi bahise berekeza mu mwihero i Shyorongi bakazakomeza imyitozo ku munsi w’ejo ku Cyumweru kabiri ku munsi saa tatu (09h00′) i Shyorongi ndetse na saa kumi (16h00′) i Nyamirambo

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.