E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC itsinze Mogadishu City Club ikomeza mu kindi cyiciro

APR FC itsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, biyiha gukomeza mu kindi cyicira cy’iri rushanwa.

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC ariyo iwuyoboye abakinnyi bayo begerageza guhanahana no kwiharira umupira, ndetse igenda inabona uburyo butandukanye ariko umuzamu wa Mogadushu City Club ababera ibamba.

Kutabyaza umusaruro amahirwe bagiye babona, byahaye amahirwe ikipe ya Mogadishu City Club kwinjira mu mukino, na yo itangira gushakisha uburyo yabonamo igitego biza kuyihira ku munota wa 24 w’umukino yahise ifungura amazamu ku mupira Omborenga Fitina atabashije kugeraho nyuma yo gukubita umutambiko w’izamu ukidunda.

Nyuma yo gutsindwa igitego, APR FC yakomeje gushyira imbaraga mu gushakisha uko yakwishyura icyo gitego ariko abakinnyi ba Mogadishu bakomeza kuyibana ibamba ndetse igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiye ikora impimduka yongeramo amaraso mashya, isimbuza abakinnyi harimo Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert na Rwabuhihi Aimé Placide, basimburwa na Mugunga Yves, Ishimwe Anicet na Nsanzimfura Keddy.

APR FC yatangiranye imbaraga igice cya Kabiri, ikomeza gushakisha uko yakwishyura igitego yatsinzwebiza kuyihira ku munota wa 60′ w’umukino, ubwo Manishimwe Djabel yatsindaga igitego cya mbere amakipe yombi asigara anganya 1-1. Ku munota wa 74′ w’umukino Karera Hassan yaje gushyiramo igitego cya 2 umukinora urangira ikipe y’ingaboz’igihugu isezereye MCC ku ntsinzi 2-1.

Tubibutse ko ikipe ya Mogadishu yasezerewe na APR FC ikinamo abanyamahanga umunani baturuka mu bihugu bitandukanye aribo ALI KIMERA (Uganda), Seydouba Camara (Guinea), Marc Olivier Boue Bi (Cote d’Ivoire), Nicholas Kagaba (Uganda), Grah Alex Don Christ (Cote d’Ivoire), ATEGEKA STEPHEN (Uganda), ASOGWA KINGSLEY (Ghana), Stéphane Hugues Adjimani Kouamé (Cote d’Ivoire), mu gihe ikipe y’ingabo z’igihugu yo ikinwamo n’abenegihugu gusa.

Mu ijonjora rikurikiraho, rizakinwa mu mpera z’Ukwakira, ikipe y’ingabo z’igihugu izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Leave a Reply

Your email address will not be published.