Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa 24 wa shampiyona na Marines FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda igitego 1-0.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (12h30) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Itangishaka Blaise ku munota wa 1′ ari nacyo gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Kane tariki 27 Mata aho izakirwa n’ikipe ya Marines FC mu mukino wo ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro umukino uzabera kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu saa cyenda zuzuye.