ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’amakipe umunani na Marines FC, iyitsinda ibitego bitandatu ku busa.
Ni umukino wabereye mu karere ka Huye kuri stade Huye, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo ya shampiyona 2020-2021, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze neza inzira igana ku gikombe cya shampiyona, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu itsinze Marines FC ibitego 6-0.
Ibitego bitandatu bya APR FC byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 52′ Lague watsinzemo ibitego bitatu ku munota wa 63′ 77′ na79′ Omborenga Fitina ku munota wa 66′ ndetse na Mugunga Yves ku munota 90′
Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021. APR FC ikaba izasubira mu kibuga kuwa Kabiri yakira n’ikipe ya Rutsiro FC umukino uzabera mu karere ka Huye.