Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

APR FC itsinze Marine FC mu mukino wa shampiyona

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 5, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari akiriye ikipe ya Marine FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 2-0

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n’ebyiri n’igice (18h30) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 77′  icya kabiri gitsindwa na Mugisha Bonheur ku munota 89′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 17 Ukwakira aho izakira n’ikipe ya Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 18h00.