Ikipe ya APR FC ikandagije ikirenge kimwe muri 1/4 cy’ikigikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda La Jeunesse mu mukino ubanza wa 1/8 ibitego 3-0.
Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota 10 yose kubera imvura, gusa APR FC n’ubundi yahabawaga amahirwe menshi yo gutsinda umukino. Nyuma y’uko amakipe yombi yari asubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya, byasabye imino 10 yose kugira ngo umukino utangire, amakipe yombi yaje gusohoka araza arakina ariko kubera imvura nyinshi yatumye bakina ikipira yo hejuru batabasha guhererekanya neza kubera amazi menshi yari mu kibuga.
APR FC yatangiye umukino yataka cyane ikipe ya La Jeunesse umupira ukinirwa cyane mu rubuga rwa La Jeunesse, ntibyatinze kuko ku munota wa 5 gusa, APR FC yaje kubona penalite nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri Hakizimana Muhadjili maze Bizimana Djihad atera penalite umupira awuboneza neza mu rushundura. APR FC yakomeje kotsa igitutu La Jeunesse ubona ko ishaka kuba yayitsinda hakiri kare ninako byaje kugenda kuko ku munota wa 36, Amran Nshimiyimana yaboneye APR FC igitego cya kabiri ku mupira wari utewe neza na Muhadjili maze Amran awukozaho umutwe umupira uruhukira mu rushundura birushaho gushyira La Jeunesse mu bibazo kuko niyo yakiriye umukino ubanza.
Mbere y’uko gice cya mbere kirangira APR FC yongeye kubona igitego cya gatatu ubwo ku munota wa 43, Hakizimana Muhadjili yateraga coup-franc maze umuzamu ahindukira akura umupira mu rushundura amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC ifite ibitego 3-0. Igice cya kabiri nabwo APR FC yatangiye yataka cyane ndetse inakora impinduka zitandukanye Nshuti Innocent asimburwa na Issa Birimana, Amran Nshimiyimana asimburwa na Butera Andrew ndetse na Nshuti Savio asimbura Iranzi Jean Claude.
Muri iki gice cya kabiri APR FC yakoze ibishoboka byose ngo ibone ikindi gitego ariko umukino urinda urangira ibitego ari 3-0. APR FC nyuma yo gutsinda uyu mukino irakomeza imyitozo ku munsi w’ejo ku cyumweru saa kumi (16H00) i Shyorongi yitegura umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatanu.