Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya kiyovu Sports yitegura umukino wa CAF Champions League.
Nyuma yo gusubukura imyitozo ikipe y’ingabo z’igihugu kuri uyu wa Gatanu yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti, ni umukino wabereye kuri sitade Ikirenga, ikibuga ikipe ya APR FC isanzwe ikoreraho imyitozo.
Ni umukino wakinwe n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu aho umutoza Adil yari yahisemo kureba urwego rwa buri mukinnyi.
Ni umukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze ikipe ya Kiyovu sports ibitego 4-2, ni ibitego byatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 55′, Mugunga Yves 62′ Nshuti innocent 69′ bombi binjiye mu kibuga basimbuye ndetse Kwitonda Alain 71′ mu gihe ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na 60′ Bigirimana Abedi 60′ na Mugenzi Bienvenu 76′
APR FC ikaba irimo kwitegura umukina CAF wa Champions League uzayihuza na Etoile Sportive du Sahel kuwa Gatandatu tariki 16 Ukwakira.