APR FC itsinze na Intare ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti wabaye uyu munsi kuwa Kabiri ku kibuga cya Shyorongi guhera saa kumi 16h00′ mbere yo guhura na Gasogi United ku munsi w’ejo mu mikino gishuti.
Nizeyimana Mirafa niwe wafunguye amazamu ku munota wa 28′ igitego yatsinze ku mupuri wari utewe na Iranzi uvuye muri koruneri umunyezamu awutera igipfunsi usanga aho Mirafa yari ahagaze nawe awusbirishayo ishoti. Dany niwe watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 46′ akigeramo.
Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye igice cya mbere kikirangira aho Sekamana Maxime yasimbuwe na Nsengiyumva Mustafa, Iranzi asimburwa na Ntwari Evode, Nizeyimana Mirafa asimburwa na Itangishaka Blaise, Mugunga Yves asimburwa na Usengimana Dany naho Songayingabo Shaffi asimburwa na Nkinzingabo Fiston.
Nyuma y’uyu mukino, ku munsi w’ejo na none APR FC izakina undi mukino wa gishuti na Gasogi United kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice 15h30′