Kuri iki cyumweru Tariki ya mbere Nzeri, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitwaye neza mu mukino wa gicuti yatsinzemo Heroes FC ibitego 4-0 ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi. Uyu mukino ukaba wari uwo gutegura igikombe cy’Agaciro Football Tournament kizatangira ku Itariki ya 12 Nzeri 2019.
Abatoza bakuru ba APR FC, bakaba bifuzaga kugerageza abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’Igihugu ndetse na bamwe mu bakinira Intare FC bitwaye neza cyane kuri uyu munsi.
Umukino watangiye APR FC isatira ndetse iza no kubona igitego ku munota wa kabiri gusa gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yahawe na Mugunga Yves, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gusatira maze ku munota wa 20 w’umukino Mugunga Yves ashyiramo igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Usegimana Danny.
Ikipe ya Heroes yarushwaga bikomeye, cyane cyane hagati mu kibuga ndetse no guhanahana neza umupira, yaje gutsindwa igitego cya gatatu ku munota wa 40 w’umukino cyatsinzwe na Danny Usengimana ku ishoti rikomeye ku mupira yari acomekewe neza na Ishimwe Kevin mu kibuga hagati, Igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0
Nyuma y’iminota ine gusa amakipe yombi avuye mu karuhuko, Ngabonziza Gylain wazamuwe mu ikipe ya mbere uyu mwaka avuye mu ishuri ry’umukira w’amaguru rya APR FC, yatsinze igitego kiza kuri Coup-franc nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Nkusi Didier bakunzwe kwita Congolais usanzwe ukinira Intare FC wari usimbuye Bukuru Christopher, akaba ari nako umukino waje kurangira.

UmutozaMohammed Adil Erradi akaba yakoze impinduka nyinshi aho Buregeya Prince wahise uba Kapiteni yasimbuye Mutsinzi Ange, Ngabonziza Gylain asimbura Byiringiro Lague, Nkusi Didier asimbura Bukuru Christopher hagati mu kibuga, Uwimana Djihad yasimbuye Ishimwe Kevin, Abdou Nuour asimbura Danny Usengimana, Serge Kabanda ahabwa umwanya na Mugunga Yves, Jean Remmy yagiyemo mu mwanya wa Nkomezi Alex, mu gihe igice cya mbere kirangiye Ntwali Fiacre yasimbuwe na Ahishakiye Herithier warinze izamu rya APR FC igice cya kabiri cyose.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC : Ntwali Fiacle, Nshimiyimana Yusunu, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange (Kapiteni), Rwabuhihi Aimee Placide, Nkomezi Alex, Bukuru Christopher, Ishimwe Kevin, Byiringiro Rague, Mugunga Yves, Danny Usengimana.
Uko imikino y’Agaciro Fpptball Tournament iteye:
13 Nzeri: APR FC vs Mukura Victory Sports (15:30)
Rayon Sports vs Police FC (18:00)
Tariki 15 Nzeri nibwo iyi mikino izasozwa, saa saba hazakinwa umwanya wa gatatu uzahuza amakipe yombi azaba yatsinzwe, naho saa cyenda n’igice hakinwe umukino wa nyuma uzahuza amakipe azaba yatsinze ari nabwo hatangwa igikombe.
APR FC ikaba izakomeza imyitozo kuwa Kabiri Tariki 3 Nzeri, mu gihe ejo kuwa mbere ari umunsi w’ikiruhuko.